Igihe nari nkiri mu mashuri abanza, Umwarimu yanyuraga kuri buri munyeshuri areba mu musatsi we ndetse akamanura n'imyenda akamureba mu gatuza no mw'irugu. Noneho ibyo byarangira, nyuma ukumva bahamagaye amazina y'abana basanzeho inda ngo bajye kwitaba mu biro, bakabahamagara bakoresheje indangururamajwi y'ikigo twigagaho. Jye nabonaga ari iyicarubozo. Nari ndwaye inda zo mu mutwe, n'ubwo mama wange ntako atagiraga ngo akore ibishoboka byose kugirango nzikire, byabaga iby'ubusa. Abantu baransekaga cyane. Iyo twabaga turi kumurongo tugiye gufata ifunguro rya saa sita dore ko naryaga ku ishuri kumanywa,wasangaga abana twiganaga barabaga bandyanira inzara, bakanyitaza cyane, ndetse ugasanga bari kurwana inyuma cyangwa imbere yange ngo hatagira unyegera nkazimwanduza.Byari biteye agahinda. Sinashoboraga kuba nagira inshuti nk'abandi bana, kuko nahoraga nanifitiye isoni n'ikimwaro.Ubu cyakoze ndizera ko ibigo by'amashuri bimaze gusobanukirwa iby'utwo dusimba duto. byavuzwe n'umukobwa witwa Amberada wo muri Amerika. Ushobora kuba nawe ujya ubona umwana wawe ahora yishimagura ukayoberwa impamvu. Ushobora no kuba ujya wumva mu mutwe(mu musatsi) hakuryaryata. Izo zishobora kuba ari inda! Gusa niba ari zo ibyo ntibigutere impungenge. Rapport zigaragaza ko buri mwaka, abantu hagati ya miliyoni 6 na 12, barwara inda zo mu mutwe. Inyinshi muri izo milioni usanga ari abana ariko ntibibuza ko n'abantu bakuru zibafata. Ku bantu bize mu bigo birimo internat nibo bazi cyane iby'utu dukoko duto , aho usanga baragiye batwita amazina nk'IBIKWAVU, IBIMASA... Reka turebe iby'utwo dusimba tubivuye i muzingo:
Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n,abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye.
Dukurikije
ibyo tumaze kuvuga rero inda twavuga ko zigabanyijemo ubwoko butatu:
1)INDA
ZO MU MUTWE(pediculus humanus capitis)
2)INDA
ZO KUMUBIRI ( ZO MU MYENDA)(pediculus humanus corporis)
3)INDA
ZIKUNDA KUBA HAFI Y'IMYANYA NDANGAGITSINA(mu mayasha)(pthirus
Pubis)
1)Inda
yo mu mutwe ikuze neza ishobora kureshya na millimetero
2kugeza kuri 3! zikaba zikunze kugaragara cyane mu mutwe ndetse no ku
gice cyo mw'irugu(mw'ijosi).
Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe zitera amagi yazo ku mizi y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye, maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku tuguru twazo tune(4). Izi nda zo mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe.
Kandi Izi nda zikaba zishobora no kwandura; ni ukuvuga ziva ku muntu
zijya ku wundi, cyane cyane nko kubantu batizanya ibintu byo
kwambara; urugero nk'ingofero cyangwa nk'abadamu basangira ibitambaro
byo mu mutwe. imbwa n'injangwe na byo bikaba bizwiho gukwirakwiza
utwo dusimba.
Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe zitera amagi yazo ku mizi y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye, maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku tuguru twazo tune(4). Izi nda zo mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe.
bitandukanye n'inda zo mu mutwe, inda zo mu mayasha ntabwo ziri muzishobora gukwirakwizwa n'inyamaswa nk'imbwa, injangwe n'izindi... Ibirenze kuri ibyo kandi inda zo mu mayasha zishobora kuba zavurwa n'abaganga kandi zigakira neza kuko imiti yazo iriho!