MURISANGA HANO KU RUBUGA RWANYU

Sunday, December 29, 2013

INDA KU MUBIRI!

                         TUMENYE INDA N'AMOKO YAZO!
Igihe nari nkiri mu mashuri abanza, Umwarimu yanyuraga kuri buri munyeshuri areba mu musatsi we ndetse akamanura n'imyenda akamureba mu gatuza no mw'irugu. Noneho ibyo byarangira, nyuma ukumva bahamagaye amazina y'abana basanzeho inda ngo bajye kwitaba mu biro, bakabahamagara bakoresheje indangururamajwi y'ikigo twigagaho. Jye nabonaga ari iyicarubozo. Nari ndwaye inda zo mu mutwe, n'ubwo mama wange ntako atagiraga ngo akore ibishoboka byose kugirango nzikire, byabaga iby'ubusa. Abantu baransekaga cyane. Iyo twabaga turi kumurongo tugiye gufata ifunguro rya saa sita dore ko naryaga ku ishuri kumanywa,wasangaga abana twiganaga barabaga bandyanira inzara, bakanyitaza cyane, ndetse ugasanga bari kurwana inyuma cyangwa imbere yange ngo hatagira unyegera nkazimwanduza.Byari biteye agahinda. Sinashoboraga kuba nagira inshuti nk'abandi bana, kuko nahoraga nanifitiye isoni n'ikimwaro.Ubu cyakoze ndizera ko ibigo by'amashuri bimaze gusobanukirwa iby'utwo dusimba duto. byavuzwe n'umukobwa witwa Amberada wo muri Amerika. Ushobora kuba  nawe ujya ubona umwana wawe ahora yishimagura ukayoberwa impamvu.  Ushobora no kuba ujya wumva mu mutwe(mu musatsi) hakuryaryata. Izo zishobora kuba ari inda! Gusa niba ari zo ibyo ntibigutere impungenge. Rapport zigaragaza ko buri mwaka, abantu hagati ya miliyoni 6 na 12, barwara inda zo mu mutwe. Inyinshi muri izo milioni usanga ari abana ariko ntibibuza ko n'abantu bakuru zibafata. Ku bantu bize mu bigo birimo internat nibo bazi cyane iby'utu dukoko duto , aho usanga baragiye batwita amazina nk'IBIKWAVU, IBIMASA... Reka turebe iby'utwo dusimba tubivuye i muzingo:
Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n,abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye.
Dukurikije ibyo tumaze kuvuga rero inda twavuga ko zigabanyijemo ubwoko butatu:
1)INDA ZO MU MUTWE(pediculus humanus capitis)
2)INDA ZO KUMUBIRI ( ZO MU MYENDA)(pediculus humanus corporis)
3)INDA ZIKUNDA KUBA HAFI Y'IMYANYA NDANGAGITSINA(mu mayasha)(pthirus Pubis)
1)Inda yo mu mutwe ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 2kugeza kuri 3! zikaba zikunze kugaragara cyane mu mutwe ndetse no ku gice cyo mw'irugu(mw'ijosi).
inda zo mu mutwe
Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe zitera amagi yazo ku mizi y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye, maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku tuguru twazo tune(4). Izi nda zo mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe.
  Kandi Izi nda  zikaba zishobora no kwandura; ni ukuvuga ziva ku muntu zijya ku wundi, cyane cyane nko kubantu batizanya ibintu byo kwambara; urugero nk'ingofero cyangwa nk'abadamu basangira ibitambaro byo mu mutwe. imbwa n'injangwe na byo bikaba bizwiho gukwirakwiza utwo dusimba.
2)Inda yo mu myenda ikuze neza yo ishobora kureshya na millimetero 2.3 kugeza kuri 3.6; inda zo mumyenda zikunda kuba mu myenda y'abantu kandi zikaba ari naho zitera amajyi yazo kugirango zororoke. Iyo zikeneye kurya ziva mu myenda zikagendagenda ku mubiri w'umuntu ziriho mu rwego rwo kugirango zimunyunyuze amaraso dore ko ayo maraso zinywa ari nayo abasha kuba yazitunga! Izi nda zo mu myenda rero nazo zikaba zizwiho kuba zakwirakwiza indwara zimwe na zimwe!!!! nanone kandi izi nda ni zimwe muzandura cyane umuntu akaba yazanduza mugenzi we binyuriye mu kuba begeranye, cyangwa se
inda zo mu myenda

bakoresha nk'imyenda imwe(bambarana)! Gusa izi nda zikunze kwibasira cyane abantu bakunze kuba ahantu batabasha kwikorera isuku ihagije{ urugero:nk'abantu batagira aho kuba , impunzi...). Bitandukanye n'uko twabibonye ku nda zo mumutwe; Imbwa, Injangwe n'ubundi bwoko bw'utunyamaswa ntabwo bigira uruhare mu gukwirakwiza inda zo mu myenda!! Gukora isuku bihoraho ni ukuvuga koga ndetse no kumesa imyambaro yawe no kuyambara uyisimburanya; ni wo muti wonyine wo kurwanya inda zo mu myenda hamwe n'indwara zishobora kuzikomokaho!
 3)Inda yo mu mayasha ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 1.1kugeza kuri1.8! inda zo mu mayasha akenshi uzisanga aho nyine mu mayasha ku bwoya buri iruhande rw'imyanya myibarukiro( insya); gusa hari n'igihe ubwoko bw'izo nda ushobora kubusanga ahandi hantu hashobora kuba ubwoya ku mubiri ( urugero nko ku bitsike, ku ngohe,mu gituza, mu kwaha ndetse nahandi nahandi...) inda zo mu mayasha zikunda kwandura cyane mu gihe umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina na mugenzi we uzirwaye! Nanone
mu mayasha
bitandukanye n'inda zo mu mutwe, inda zo mu mayasha ntabwo ziri muzishobora gukwirakwizwa n'inyamaswa nk'imbwa, injangwe n'izindi... Ibirenze kuri ibyo kandi inda zo mu mayasha zishobora kuba zavurwa n'abaganga kandi zigakira neza kuko imiti yazo iriho!
inda zo mu mayasha

Tuesday, December 17, 2013

DORE IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA!

 TUMENYE BYINSHI KU NDWARA ABENSHI BAKUNZE KWITA "KUNUKA IGIKARA"

IKIBAZO CY'UMUKUNZI WA BAZA MUGANGA: mfite imyaka 21 nkaba ndumuhungu mfite ikibazo cyo kunuka mukwaha.
ngira isuku ihagije ariko byabaye ibyubusa.
ese biterwaniki? ese birakira?
Amazina yanjye nibanga rikomeye
Murakoze! to: "bazamuganga1@gmail.com" <bazamuganga1@gmail.com>

IGISUBIZO:
Kimwe n'uyu mugenzi wacu, usanga hari abafite ikibazo

kibabangamiye bo ubwabo ndetse n’ababegera bitewe n’umwuka mubi ubaturukaho ari byo bamwe bita KUNUKA IGIKARA. Icyo kibazo cyo kugira umwuka mubi usanga abantu batandukanye baba batazi intandaro yabyo akaba ari kubw’izo mpamvu twagerageje kubashakira iby'iyi ndwara tubyitondeye kugirango abantu basobanukirwe mu buryo bwuzuye impamvu zitera gusohora umwuka mubi cyangwa KUNUKA IGIKARA ndetse n’icyakorwa ngo umuntu abyirinde.

IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA:
Icyuya cy’umuntu cyo ubwacyo ni kimwe mu bishobora kuba impamvu

Icyuya gishobora kuba intandaro yo kunuka igikara
zatuma umuntu agira uwo mwuka utari mAwiza kuko ubusanzwe icyuya cy’umuntu ntikigira impumuro ariko iyo kibaye ku ruhu rw’umuntu igihe kirekire, udukoko tuba ku ruhu tuzwi ku izina rya bagiteri(bacterie) dukoresha ibiri muri icyo cyuya nk’ibiribwa byatwo bityo natwo tugasohora umwuka unuka nabi cyane.
 IMIKORERE Y'IMVUBURA ziba mu muntu cyane


ICYUYA MU KWAHA
IMIKORERE Y'IMVUBURA ZO MUNSI Y'URUHU cyane izo mu kwaha mu mayasha cyangwa se no mu gitsina na zo zishobora kuba imwe mu mpamvu zituma umuntu asohora umwuka mubi cyane kuko iyo izo mvubura ziherereye aho tumaze kuvuga nyine, zivubura ibyuya birimo poroteyine n’ibinure(sebum) bitunga udukoko two ku uruhu rwo mu kwaha ndetse no mu gitsina bityo natwo aho turi kuko twabonye ikidudutunga, tugasohora imyanda ifite umunuko ari nabyo bikururira uwo biriho umunuka.
 ISUKU NKEYA KU MUBIRI ndetse no mu MYENDA nayo ni imwe mu mpamvu

ISUKU NKE MU BYAMBARWA
zitera umuntu gusohora umwuka mubi. Nk’abantu batajya bakunda kugirira isuku imyenda y’imbere ntibayimesa kandi ntibayihindure buri munsi ( nk’amasogisi, amakariso, isengeri, isutiye, amasogisi, n’ibindi) bibatera kugira umwuka mubi kuko biba byahuriranye n’ibyuya bigasohora umwuka mubi.

Hari IBIRIBWA n’IMITI bimwe na bimwe bigira uruhare mu gutuma

IBIRIBWA BIMWE NA BIMWE BITERA KUNUKA IGIKARA
umuntu agira impumuro mbi kuko iyo
IMWE MU MITI ITUMA UMUNTU ASOHORA UMWUKA UMBI umuntu ari kubira ibyuya bisohoka bifite umwuka mubi.Urugero rw'ubwoko bw’ibiribwa aha twavuga nka Tungurusumu ndetse n’imiti imwe n’imwe isohokera mu ruhu bityo bigatanga impumuro mbi igihe biri gusohoka.

IBYAKORWA MU KURWANYA IMPUMURO ITARI NZIZA:
Icyambere ni ukwirinda ibintu byose bituma umuntu agira impumuro mbi agerageza gukaraba umubiri wose byibura rimwe ku munsi akoresheje amazi meza n’isabune kandi mu koga akibanda cyane cyane ahantu aba azi habira ibyuya cyane kurusha ahandi nko mu birenge, mu kwaha n’ahandi.

Icya kabiri ni ukwambara buri munsi imyenda imeshe yemwe n’itagaragara y’imbere akitwararika isuku yayo, ayihindura buri munsi ayimeshesha amazi meza n’isabune, ku muntu watangiye kugira ikibazo cyo gusohora umwuka unuka akagerageza kumesa imyenda y’imbere yifashishije amazi ashyushye ndetse ababishoboye bakanayitera ipasi.
Indi nama ya turangirijeho ihabwa abantu bafite ikibazo cyo kubira ibyuya binuka bikabatera kurangwa n’impumuro mbi, ni ugukoresha imiti irinda umuntu kubira ibyuya byinshi kandi nibisohotse bigasohoka bifite impumuro nziza cyane cyane ko iyo miti ibuza udukoko tuba ku ruhu gukura vuba vuba, ibi bikaba bikorwa cyane ku bantu barenze ikigero cy’ubugimbi n’ubwangavu. Tukaba twabibutsa ko inama zose zatanzwe hejuru ziramutse zinaniranye ufite ikibazo cyo kubira ibyuya binuka akagumya akanuka yajya kwa muganga bakamuha umuti uvura kiriya kibazo kandi rwose birakira.
TWIYIBUTSE ICYO UMUNTU YAKORA KUGIRANGO YIRINDE KUNUKA IGIKARA:
1. Gukaraba umubiri wose nibura rimwe ku munsi,
2. Gukoresha imiti irinda umuntu guhumekera mu ruhu cyane (antirespirant) dore ko ngo imwe muri yo ibuza udukoko tuba ku ruhu gukura vuba vuba bikaba bikorwa cyane cyane ku bantu barenze ikigero cy’ubugimbi n’ubwangavu,
3. Kwambara imyenda imeshe buri munsi kandi yarafurishijwe amazi ashyushye ikanahita iterwa ipasi,
4. Koza ibirenge buri gihe uko ugiye kwambara inkweto, ukabihanagura, byaba na ngombwa ugakoresha umuti ukurinda udukoko dutera ibimeme,
5. Kwambara inkweto zifunguye n’amasogisi adashyuha ngo atange icyuya,
6. Kwirinda ibiribwa ukeka ko biturukaho iyi mpumuro mbi.